Luhaga Mpina, Minisitiri wungirije mu biro bya Visi Perezida muri Tanzania, kuri uyu wa 23 Ukuboza yavuze ko umuganda wa buri kwezi washyizweho hagamijwe kurwanya indwara zituruka ku mwanda nka korela, no kwigisha abaturage ba Tanzania umuco wo kumenya ko kurengera ibidukikije ari inshingano zabo.
Iyi gahunda kandi ngo izajya ikurikiranwa mu gihugu cyose ko yubahirizwa, kuko muri uyu mwaka wa 2015 ari ho hagaragaye abantu benshi barwaye korela, aho ibihumbi 12000 banduye iyi ndwara, muri abo 194 yarabahitanye, mu gihe mu mwaka ushize abagaragayeho iyi ndwara bari 3989.
Iyi minisiteri ivuga ko umwanda utera korela ushobora gukurura n’izindi ndwara zica mu gihe zaba zitavuwe vuba.
Mpina aburira abayobozi bose kujya bakora ibishoboka byose iki cyemezo kigashyirwa mu bikorwa hatitawe ku mwanya umuntu arimo kuko ngo bizagira ingaruka mbi ku batazacyubahiriza. Ati”Muri make, ibihano bikarishye bizafatirwa utazabyubahiriza.”
The east african ivuga ko iki cyemezo kizajyana n’icyo gutera miliyoni imwe n’igice z’ibiti muri buri karere, ibyo Mpina avuga ko byari byarananiranye kubera abayobozi birengagiza inshingano zabo.
Mu kwezi gushize Perezida Magufuli yakuyeho kwizihiza ibirori by’ubwigenge, avuga ko byaba biteye isoni gutagaguza amafaranga menshi mu gihe igihugu cyazahajwe n’indwara ya korela.



















TANGA IGITEKEREZO