Ikigo cya Axian Group cyo muri Madagascar ni cyo cyaguze ibikorwa bya Millicom muri Tanzania, yari imaze imyaka 25 mu bucuruzi bw’itumanaho aho muri Tanzania.

Tigo Tanzania ni kimwe mu bigo by’itumanaho bihagaze neza, kuko mu Ukuboza umwaka ushize, yari ifite abakiliya barenga miliyoni 13 mu gihe Zentel ifite abafatabuguzi miliyoni imwe.

Vodacom niyo ifite abakiliya benshi bangana na miliyoni 15,6, igakurikirwa na Airtel ifite miliyoni 13,8.

Axian yari iherutse kugura ibikorwa bya Millicom muri Senegal mu 2018, ndetse umuyobozi wayo Hassanein Hiridjee, yavuze ko ubwo bamenyaga ko iki kigo kigiye kugurisha ibikorwa byacyo muri Tanzania, bihutiye kubigura.

Yagize ati “Igihe twamenyaga ko Millicom yifuza kuva ku isoko rya Tanzania, twaribwiye tuti ‘tugomba kujya kubigura’".

Uretse Tanzania, Millicom yagurishije ibigo byayo by’itumanaho mu Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tchad na Senegal.

Mauricio Ramos Uyobora Millicom yavuze ko Amerika y’Epfo “Yinjiza 95% by’inyungu yacu”, bityo ko ari ho bagiye gushyira imbaraga mu bucuruzi bwabo.

Millicom ikora ubucuruzi bw’itumanaho mu bihugu birimo Panama, El Salvador, Guatemala n’ibindi byo muri Amerika y’Epfo, ndetse ikaba yanditse ku masoko y’imari n’imigabane i New York muri Amerika na Stockhom muri Suède.

Ibigo bya Tigo na Zentel biguye kugurishwa muri Tanzania
Ibigo bya Tigo na Zentel biguye kugurishwa muri Tanzania