00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania: Icyemezo cya Magufuli cyo kutemerera abakobwa babyaye gusubira mu ishuri cyamaganwe

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 24 June 2017 saa 11:37
Yasuwe :

Abantu batandukanye bakoresha imbuga nkoranyambaga bamaganye ibiheruka gutangazwa na Perezia wa Tanzania, John Pombe Magufuli, wavuze ko abakobwa babyaye batagomba kwemererwa gusubira mu ishuri.

Ku wa Mbere nibwo Magufuli yatangaje ko abakobwa babyariye iwabo badakwiye kwemererwa gusubira mu ishuri, kubera ko ngo bishobora kubarangaza.

Ati “Nyuma yo gukora imibare mike, ashobora kubwira mwarimu ati ‘mumpe uruhushya nsohoke njye konsa umwana wanjye uri kurira’.”

Yakomeje avuga ko kandi abagabo babateye inda bagomba kujya bafungwa imyaka 30, imbaraga bakoresheje mu kubangiza zigakoreshwa mu buhinzi bari muri gereza.

Imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore yatangije ubukangurambaga bwo kwamagana ibyavuzwe na Magufuli, kuko basanga bigamije gushyigikira itegeko ryatowe mu 2002, rivuga ko umukobwa utwaye inda atarashaka agomba kwirukanwa mu ishuri.

Nk’uko Reuters yabyanditse, iyi miryango yari imaze igihe isaba ko iri tegeko ryahindurwa, irifuza ko Magufuli yisubiraho ku byo yavuze ndetse agasaba imbabazi.

Bitabaye ibyo ngo bizagira ingaruka ku myigire y’abakobwa benshi, bagakwiye kuba barindwa gutwara inda zitifujwe.

Ishyirahamwe African Women’s Development and Communication Network, naryo ni rimwe mu yagaragaje kutishimira ibyatangajwe na Perezida Magufuli.

Magufuli aherutse gutangaza ko abakobwa babyaye badakwiye gukomeza amashuri

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages