Nk’uko china.org ibitangaza, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania Bernard Membe, yavuze ko kugumana Muluku nta nyungu n’imwe Tanzaniya yakuramo kuko ko na yo yagezweho ingaruka n’ibikorwa bya ADF dore ko iherutse gutakaza abasirikari babiri abandi 15 bagakomereka ubwo bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(RDC).
Ibi Membe yabivuze mu nama y’abanyamakuru bo muri Afurika y’Uburasirazuba ubwo yabazwaga impamvu igihugu cye kigumana iyi nyeshyamba kandi ishakishwa n’ubutegetsi bwa Uganda.
Yongeye ho ati “Dufite guhitamo hagati yo gushyira Maluku mu maboko y’ingabo za ONU ziri mu butumwa bw’amahoro muri RDC cyangwa kumwohereza muri Uganda binyuze muri Interpol, ibi bikaba bigomba guca mu nzira zemewe n’amategeko.”
Yakomeje avuga ko uburyo buteganywa n’Amategeko bwo kohereza umuntu gukurikiranwa mu kindi gihugu nuratinda, bikaba bisaba ko Uganda ibanza kwandika isaba ko yakoherezwa.
Muluku w’imyaka 51, yafatiwe i Dar es Salam muri Mata 2015, akaba ari umuyobozi w’umutwe w’inyeshyamba za ADF washinzwe mu 1995, ukaba ushinjwa uruhare mu bikorwa byo guhohotera abatuye uburasirazuba bwa RDC ndetse no kugaba ibitero bya hato na hato ku ngabo za RDC, Uganda na Tanzaniya.
Mukaneza M.Ange



















TANGA IGITEKEREZO