Isoko rusange rya Afurika rizoroshya ubucuruzi, urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’ibihugu bigize uwo mugabane.
The Citizen yavuze ko icyo Tanzania isigaje ari uko inyandiko z’amasezerano yemeza iryo soko azemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko kuko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yo yarangije kuzitegura.
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho muri iyi Minisiteri, Emmanuel Buhohela, yagize ati “Twafashe igihe kirekire kugira ngo tugere kuri uru rwego, twagiranye inama n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo inzobere ndetse n’abacuruzi mbere y’uko abakuru b’ibihugu babyemeza. Ubu dutegereje ko inteko ibyemeza.”
Kugeza ubu ibihugu 54 muri 55 bigize Afurika byamaze gusinya amasezerano yo gushyiraho Isoko rusange rya Afurika, gusa ibihugu 37 gusa ni byo bimaze kuyemeza burundu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Liberata Mulamula, mu ntangiriro z’uyu mwaka yavuze iri soko rizafasha ibihugu bya Afurika harimo na Tanzania, guteza imbere ibicuruzwa bikorerwa kuri uyu mugabane kubera ko imbogamizi zatumaga ibi bicuruzwa byoherezwa ku yindi migabane zizakurwaho.
Ibihugu byemeje amasezerano y’iri soko byo byamaze gutangira ubucuruzi ndetse u Rwanda ni kimwe muri ibyo bihugu.
Hakozwe urutonde rw’ibicuruzwa n’uburyo bisoreshwa, aho bikomoka n’inyandiko zigaragaza aho igicuruzwa cyemerewe gucuruzwa nta rutangira.
Urutonde rw’ibijyanye n’imisoro rugaragaza ibicuruzwa byakuriweho cyangwa byagabanyirijwe imisoro mu gihe byinjiye mu gihugu.
Amategeko agenga inkomoko y’igicuruzwa agaragaza ibigenderwaho ngo igicuruzwa cyemerwe nk’icyakorewe ahantu runaka, ku buryo byoroha kumenya niba gihabwa rugari mu isoko rusange cyangwa niba kigomba gusoreshwa ngo cyinjiremo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!