00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania irasabira ubuhungiro abarangije ibihano ku ibyaha bya Jenoside

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 11 November 2014 saa 08:45
Yasuwe :

Leta ya Tanzania yasabye amahanga kwemera guha ubuhungiro Abanyarwanda barangije ibihano bari barahawe kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ababaye abere badashaka kugaruka mu Rwanda.
Mu gihe Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwizihizaga imyaka 20 rubayeho, Visi-Perezida wa Tanzaniya Gharib Bilal yasabye amahanga kubakira bagakomeza ubuzima.
Yagize ati « Nsabye ninginze abahagarariye ibihugu byabo hano ngo barebe uburyo bakwemera (…)

Leta ya Tanzania yasabye amahanga kwemera guha ubuhungiro Abanyarwanda barangije ibihano bari barahawe kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ababaye abere badashaka kugaruka mu Rwanda.

Mu gihe Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwizihizaga imyaka 20 rubayeho, Visi-Perezida wa Tanzaniya Gharib Bilal yasabye amahanga kubakira bagakomeza ubuzima.

Yagize ati « Nsabye ninginze abahagarariye ibihugu byabo hano ngo barebe uburyo bakwemera inshingano zo gucumbikira ababaye abere n’abarangije ibihano byabo.”

Urukiko rwa ICTR ruzafunga imiryango mu Kuboza

Mu baburanishijwe n’uru rukiko harimo umunani babaye abere, mu gihe hari n’abarangije igihano cyabo batatu bagicumbikiwe muri uru rukiko bategereje ibihugu byabakira.

Aba basabirwa ubuhungiro, bose bavuze ko batasubira mu Rwanda.

ICTR yashyiriweho kuburanisha abari mu buyobozi bw’u Rwanda bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abakekwaga batari abo mu nzego zo hejuru baburanishijwe n’inkiko zo mu Rwanda ndetse n’inkiko Gacaca.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages