Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Mizengo Pinda yavugiye mu nama ku Ishoramari Mpuzamahanga muri Afurika iri kubera I London ku wa mbere ko icyo gihugu giteganya kubaka umuhanda wa gariyamoshi uzaturuka mu mujyi wa Dar es Salaam ukanyura mu Rwanda no mu bindi bihugu byo mu karere.
Muri iyo nama, Mizengo yari kumwe na Perezida Paul Kagame, Mahama wa Ghana na Yoweri Museveni wa Uganda.
Iyo nama yahuje abahagarariye za guverinoma n’imiryango mpuzamahanga y’ishoramari ngo baganire ku ishoramari, ubucuruzi n’iterambere.
Avuga ku ishoramari muri Tanzania, Mizengo yavuze ko bateganya kubaka umuhanda wa gariyamoshi .
Ati” Turateganya kubaka umuhanda wa gariyamoshi mushya uzava Dar Es Salaam ukanyura mu Rwanda, Congo,… uzaba ari urufunguzo rw’ishoramari mu gihugu cyacu ariko dukeneye n’abashoramari babishoboye ngo badutunganyirize neza ibyambu byacu biri ku nyanja y’u Buhinde.”
Kugeza ubu hakoreshwa indege n’imihanda y’imodoka mu gutwara ibintu n’abantu hagati ya Tanzania n’u Rwanda, gariyamoshi izatuma ibiciro by’ingendo n’ubwikorezi bigabanuka ku buryo bugaragara.
Perezida Kagame, Museveni na Salva Kiir baherutse gutangiza ku mugaragaro ibikorwa by’iyubakwa by’undi muhanda wa gariyamoshi uzava i Mombasa ukagera mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO