Itabwa muri yombi rya Amani Golugwa ryatangajwe na Chadema. Akekwaho kugira uruhare mu myigaragambyo n’urugomo byakurikiye amatora yabaye mu cyumweru gishize.
Polisi ya Tanzania yari iherutse gutangaza ko Golugwa n’abandi bantu icyenda bashakishwa kubera uruhare mu mvururu zakurikiye amatora.
Mu bandi bashakishwa harimo Josephat Gwajima, umuvugabutumwa ukomeye, aho itorero rye ryakuwe ku rutonde rw’amatorero yemewe mu ntangiriro za 2025 nyuma yo kunenga Leta ku ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu.
Polisi kandi yasohoye impapuro zo guta muri yombi bamwe mu bayobozi bakuru b’iri shyaka batari bafunzwe barimo Brenda Rupia, ushinzwe itangazamakuru muri Chadema, ndetse na John Mnyika, Umunyamabanga Mukuru w’iri shyaka.
Chadema ni ryo shyaka rikomeye ritavuga rumwe na Leta muri Tanzania. Umuyobozi waryo, Tundu Lissu, amaze amezi menshi afunzwe kandi nawe ashinjwa ubugambanyi.
Perezida Samia Suluhu Hassan, uri ku butegetsi yatsinze amatora ku majwi arenga 97%, yari ahanganye n’abakandida 16 baturuka mu mashyaka mato, nyuma y’uko Tundu Lissu wa Chadema na Luhaga Mpina wo mu ishyaka ACT-Wazalendo babujijwe kwiyamamaza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!