00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania itsimbaraye ku kohereza ingabo muri Congo

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 15 April 2013 saa 05:09
Yasuwe :

Tanzania yatangaje kuri uyu wa Mbere ko itsimbaraye ku kohereza ingabo zayo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nubwo inyeshyamba za M23 zabirwanije.
Assah Mambwene Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru yagize ati “mu gihe icyo ari cyo cyose uhereye none, ingabo zacu zigera kuri 800 zishobora koherezwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Iyi nkuru dukesha Afriquinfos ivuga ko ingabo za Tanzania zigomba kuzahura n’iza Afurika y’Epfo kimwe n’iza Malawi mu gikorwa cyo (…)

Tanzania yatangaje kuri uyu wa Mbere ko itsimbaraye ku kohereza ingabo zayo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nubwo inyeshyamba za M23 zabirwanije.

Assah Mambwene Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru yagize ati “mu gihe icyo ari cyo cyose uhereye none, ingabo zacu zigera kuri 800 zishobora koherezwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Iyi nkuru dukesha Afriquinfos ivuga ko ingabo za Tanzania zigomba kuzahura n’iza Afurika y’Epfo kimwe n’iza Malawi mu gikorwa cyo gushyigikira umugambi w’amahoro wa Loni (Monusco) mu Burasirazuba bwa Congo.

Tanzania, Malawi na Afurika y’Epfo byiyemeje kohereza ingabo muri Congo, nyuma y’aho ibihugu byo mu biyaga bigari bigaragaje ko MONUSCO nta cyo yakoze ngo igarure amahoro muri iki gihugu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages