Ubwo Lissu yageraga kuri polisi, Muroto Gilles, uyobora ishami rya polisi mu mujyi wa Dodoma, yamubwiyeko atari buhabwe iyo modoka kuko polisi ishaka kubanza igakora iperereza, anamusaba kuzajya ataaga amakuru akenewe mu iperereza.
Lissu yemereye polisi kuzajya atanga amakuru yerekeye igitero yagabweho n’abantu batamenyekanye kuwa 7 Nzeri 2017, ariko atungurwa no kuba polisi nta perereza yigeze ikora mu myaka itatu yose ishize kuva arashwe.
Ubwo yaraswaga, Perezida Magufuli yategetse ko hakorwa iperereza, ntihagira igikorwa.
Kugeza ubu Lissu Tundu ni umuyobozi wungirije w’ishyaka Chadema, ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Magufuli. Mbere y’uko Lissu araswa, yabanje gufungwa inshuro zitandukanye. Yarasiwe inyuma y’urugo rwe. Imodoka ye iri kuri polisi ifite imyenge 30 yatewe n’amasasu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!