00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania: Nta mukozi wo ku cyambu uzongera guhabwa amasezerano arengeje imyaka irenze itanu

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 5 January 2014 saa 02:09
Yasuwe :

Ikigo gishinzwe ibyambu muri Tanzania (TPA: Tanzania Ports Authority), cyafashe ingamba ku bakozi bo ku byambu, kuko ntawe uzongera guhabwa amasezerano y’umurimo arengeje imyaka itanu. Ubusanzwe abakozi bo ku byambu bahabwaga amasezerano atagira umupaka.
Nk’uko tubikesha urubuga ippmedia.com, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ibyambu muri Tanzania, Prof. Joseph Msambichaka, icyo cyemezo cyafashwe kubera ko hari abakozi bashinjwa guharabika icyo kigo.
Akomeza avuga ko itegeko rishya ku mwanya (…)

Ikigo gishinzwe ibyambu muri Tanzania (TPA: Tanzania Ports Authority), cyafashe ingamba ku bakozi bo ku byambu, kuko ntawe uzongera guhabwa amasezerano y’umurimo arengeje imyaka itanu. Ubusanzwe abakozi bo ku byambu bahabwaga amasezerano atagira umupaka.

Nk’uko tubikesha urubuga ippmedia.com, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ibyambu muri Tanzania, Prof. Joseph Msambichaka, icyo cyemezo cyafashwe kubera ko hari abakozi bashinjwa guharabika icyo kigo.

Akomeza avuga ko itegeko rishya ku mwanya w’Umuyobozi w’icyambu azajya ahabwa amasezerano y’imyaka itanu, iyongerwa ryayo rikazaterwa n’imyitwarire ndetse n’ubushobozi bw’umukozi.

Uburyo bushya bw’amasezerano, Prof. Joseph Msambichaka avuga ko buzazamura uburyo bw’imikorere no kugaragaza icyo abantu bakora mu kigo gishinzwe ibyambu muri Tanzania, kandi nta mukozi uzagaragaza ubushobozi buke uzigera yongererwa amasezerano.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages