Mu cyumweru gishize abayobozi batandatu bakora mu biro by’Umujyi wa Dar es Salaam bamaze amasaha atandatu mu gihome bazira gucyererwa mu kazi ndetse n’inama yagombaga kubahuza n’umuyobozi wabo.
Umukozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Tanzania yabwiye ikinyamakuru ‘Uhuru ‘ ko aba bayobozi bafunzwe nyuma yo gucyererwa amasaha atatu yose mu nama yagombaga kubahuza nawe.
Perezida Magufuli yatangiranye ‘Amatwara akarishye ‘
Mu gihe kitageze ku kwezi amaze ku butegetsi, Perezida Magufuli amaze gukora impinduka zikomeye mu mikorere y’inzego za Leta y’iki gihugu. Avuga ko hari byinshi bigomba guhinduka mu buyobozi bidafitiye abaturage n’igihugu akamaro ndetse na ruswa avuga ko imaze kuba nyinshi mu gihugu.
Perezida Magufuli aherutse gutangaza ko akuyeho ibirori byo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge aho yavuze ko ibi birori bitwara amafaranga menshi igihugu. Uyu munsi wasimbuwe n’ibikorwa by’umuganda wo gukora isuku mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya korera.
Yagize ati "Biteye isoni kubona dutakaza akayabo k’amafaranga mu kwizihiza isabukuru y’ubwigenge mu gihe abaturage bari kwicwa na Korera."
Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu yari igiye gutangiza imirimo yayo, hari hateganyijwe ibirori byagombaka gutwara miliyoni 300 z’Amashilingi. Perezida Magufuli yahise ayagabanya ayagira miliyoni 25 asigaye ayohereza mu bitaro bya Muhimbili agurwamo ibitanda 300 ndetse na matola 600 y’abarwayi.
Ku wa 21 Ugushyingo, Magufuli yagabanyije umubare w’abayobozi bagombaga gukora urugendo mu bihugu bya Commonwealth awuvana ku bantu 50 awushyira ku bantu bane. Aha yavuze ko Leta yungutse amashilingi miliyoni 600 yagombaga kugenda kuri uru rugendo.
Bivugwa kandi ko abantu bose bamuhaye impano nyuma yo gutsinda amatora yazibasubije ndetse ategeka ko abashaka kumukeza bamwoherereza ubutumwa bugufi kuri telefone kandi ko nta wemerewe kumusura.
Yagabanyije kandi umubare w’abarinda Umukuru w’Igihugu ndetse agabanya n’umubare w’abantu baherekeza Perezida mu ngendo akora.
Izindi mpinduka zikomeye :
• Nta nama za Leta zizongera kubera muri hotel zkomeye ahubwo zizajya zibera mu byumba by’inama bya za Minisiteri n’Ibigo bya Leta.
• Nta mafaranga azongera guhabwa abakozi ba leta kuko bitabiriye inama mu gihe bafite imishahara ya buri kwezi (bireba n’abadepite).
• Usibye Perezida, Visi Perezida na Minisitiri w’Intebe abandi bayobozi bose bazajya bagendera ahasanzwe mu ndege atari mu myanya y'icyubahiro.
Nyuma yo gutsinda amatora y’Umukuru w’igihugu tariki 5 Ugushyingo, John Pombe Magufuli yahise aba Perezida wa Gatanu uyoboye Tanzania kuva yagira Ubwigenge.





Ibitekerezo 0