Ibijyanye n’izi mbabazi byatangajwe ku wa 27 Ukuboza 2021 na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Tanzania, George Simbachawene.
George Simbachawene yavuze ko izi mbabazi za Perezida Suluhu zireba abantu bamaze gufungwa nibura kimwe cya gatatu cy’igifungo bahawe n’inkiko. Bagomba kandi kuba barafunzwe mbere ya tariki 9 Ukwakira 2021.
Perezida Suluhu yatanze izi mbabazi mu rwego rwo kwizihiza imyaka 60 ishize Tanzania ibonye ubwigenge.
Imbabazi nk’izi muri Tanzania zaherukaga gutangwa muri Ukuboza 2019 ku butegetsi bwa Dr John Pombe Magufuli wahoze ayobora iki gihugu. we yazitanze mu rwego rwo kugabanya ubucucike bwari mu magereza.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!