Umuyobozi muri TCRA, Joseph Mapunda, yabwiye itangazamakuru ko izi televiziyo zakanguriye abantu kwigumura ku butegetsi buriho kandi zikishyura amande mu minsi itarenze 30.
Izo televiziyo ni Star TV yahanishijwe gutanga miliyoni 7.5 z’amashilingi, Azam Two na yo yahanishijwe gutanga miliyoni 7.5 z’amashilingi, East Africa TV izatanga miliyoni 15 z’amashilingi, Channel 10 izatanga miliyoni 15 z’amashilingi na ITV yahanishijwe gutanga miliyoni 15 z’amashilingi ya Tanzania.
Mapunda yavuze ko izi televiziyo zatangaje ibyavuye mu igenzura ry’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (LHRC), ryo kuwa 26 Ugushyingo 2017, byavugaga ko amatora y’abahagarariye Uturere yagenze nabi kandi yabaye mu buryo budakurikije amategeko.
Nk’uko The East African yabyanditse, uyu muyobozi yakomeje avuga ko gutangaza ayo makuru yangisha abaturage ubutegetsi buriho, byahungabanyije amahoro n’umutekano by’abaturage.
Mapunda yongeyeho ko isuzuma ry’umuryango LHRC, ryemezaga ko mu gihe cy’amatora y’abahagarariye Uturere uburenganzira bwa muntu bwahonyowe, inzego z’umutekano zigakoresha imbaraga, abaturage b’inzirakarengane bagahutazwa n’abantu batazi ndetse n’abatora bagaterwa ubwoba.
Avuga kandi ko izi televiziyo zitubahirije amahame agenga itangazamakuru kuko zihutiye gutangaza iby’isuzuma rishobora guteza imyivumbagatanyo no mu matora y’ahazaza, aho kubaza Komisiyo y’amatora.
Ati “Televiziyo zagombaga kubaza Komisiyo y’Amatora aho gutangaza amakuru nk’ariya zitabajije urundi ruhande.”
Amatora y’abahagarariye uturere yasize ishyaka riri ku butegetsi, Chama cha Mapinduzi, ryegukanye imyaka 42 muri 43 yahatanirwaga.



















TANGA IGITEKEREZO