Umubiligi w’imyaka 49 y’amavuko yafatiwe ku Kibuga cy’ndege muri Tanzania atwaye agahanga k’umuntu mu muzigo we.
Umuyobozi wa Polisi yo ku kibuga cy’indege Hamisi Suleiman, yavuze ko Christine Weejktgns, uvuga ko ari umushakashatsi, yafatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cyitiriwe Julius Nyerere giherereye i Dar es Salaam.
Nyuma yo kunyuzwa mu byuma bisaka abagenzi n’imizigo, bivugwa ko Polisi yagize amakenga ku byo yari ibonye mu ruhago rwe (igikapu) kuri mudasobwa.
Bahise bamusaka neza bamusangana agahanga ku muntu kari kazingiye mu gikoresho cya plastiki.
Ahatwa ibibazo, Weejktgns yasubije ko ako gahanga ari umutungo we bwitwe.
Yongeyeho ko yakavanye iwabo ariko ntiyasobanura neza uko yakabonye.
Ikinyamakuru Turkishweekly kivuga ko uretse kumubaza aho yagakuye ubu noneho Polisi yatangiye no kumubaza nyirako.
Umwaka ushize Polisi ya Tanzania yataye muri yombi umunya-Vietnam wari utwaye amenyo y’intare afite agaciro k’ibihumbi 150 by’amadorari.
Muri Mutarama kandi Polisi nanone yafashe undi muntu wari ufite imiserebanya mizima 150 ashaka kuyijyana mu mahanga.



















TANGA IGITEKEREZO