Uyu mugabo aherutse kugurisha amabuye abiri yo mu bwoko bwa Tanzanite, apima ibiro 9,2 na 5,8. Tanzanite ni ubwoko bw’amabuye y’agaciro asigaye hacye cyane ku Isi, aho bivugwa ko ikirombe cya Merelani giherereye mu gace ka Manyara, ari cyo cyonyine gisigaye ku Isi gicukurwamo ubu bwoko bw’amabuye.
Abahanga mu by’ubucukuzi bavuga mu myaka 20 iri imbere, aya mabuye yose azashira ku Isi. Tanzanite ikoreshwa ibintu bitandukanye birimo imitako.
N’ubwo yashira ariko, Saniniu Laizer, umugabo utunze abana 30, azaba yaramaze gukuramo aye, kuko aherutse kongera gusekerwa n’amahirwe, akavumbura ibuye ripima ibiro 6.3.
Laizer asanzwe afite uburenganzira bwo gucukura ubu bwoko bw’amabuye, mu kirombe kirindwa cyane, dore ko cyazitijwe urukuta rw’ibirometero 24 n’igisirikari cya Tanzania, bitegetswe na Perezida w’icyo gihugu, John Pombe Magufuli.
Nyuma yo guhirwa n’ubu bucukuzi bwe, Laizer yavuze ko agiye gukoresha uyu mutungo mu kubaka ishuri n’ivuriro mu karere k’iwabo ka Simanjira, gaherereye mu gice cya Manyara.
Yagiriye abacukuzi bagenzi be inama, abasaba ‘gukorana ubucuruzi na Leta kuko ikorera mu mucyo’.
Laizer kandi yabwiye BBC ko adateganya guhindura imiterere y’ubuzima abayemo, ko azakomeza gutura mu gace atuyemo no korora inka zirenga 2000 atunze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!