Uretse guhagarikwa, urukiko rwategetse Kachenje gusaba imbabazi ku mugaragaro urukiko ndetse n’abaturage, binyuze mu itangazo rigomba gusohoka mu kinyamakuru kigera ku bantu cyane mu Cyongereza no mu Giswahili. Icyemezo cyafashwe na Perezida w’Urukiko Rukuru muri Dodoma, Dr Mustafa Siyani, ku wa 3 Nzeri 2026.
Ikibazo cyatangiye ubwo Kachenje yari ahagarariye Umuryango wa Assemblies of God Gospel Church International (AGGCI) mu rubanza rwasabaga kongererwa igihe cyo gutanga ikirego gisaba gusuzuma icyemezo cy’inzego za leta. Mu mpaka ze imbere y’urukiko, yifashishije imanza ebyiri yavuze ko zaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire rwa Tanzania.
Icyakora, ubwo umucamanza Siyani yageragezaga kugenzura izo manza, yasanze zitaboneka haba ku mbuga za internet, mu nyandiko z’inkiko cyangwa mu bitabo by’amategeko byavugwaga. Umucamanza yavuze ko izo manza zishobora kuba zaracuzwe n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) ariko ritaragenzuwe neza.
Urukiko rwavuze ko umunyamategeko afite inshingano yo gutanga amakuru yizewe no kutayobya urukiko, kabone nubwo yaba atabikoze abigambiriye. Kachenje yemeye ko yakoze ikosa, avuga ko yabonye ayo makuru kuri internet kandi ko atari afite umugambi wo kuyobya urukiko. Yanasabye imbabazi asaba ko yagirirwa impuhwe.
Umucamanza yavuze ko gukoresha imanza z’impimbano bishobora guhungabanya icyizere abaturage bafitiye ubutabera, bityo ko hakenewe ingamba zikomeye zo gukumira ko ibyo byongera kubaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!