Iki gikorwa cyo gukura Sim cards ku murongo kije nyuma y’uko iminsi y’inyongera yari yatanzwe na Perezida Magufuli ngo abantu babe bamaze kuzibaruza irangiriye.
Umuyobozi wa TCRA Kilaba James, yabwiye igitangazamakuru cy’igihugu TBC, ko iki gikorwa cyo gufunga Sim cards zitabaruje kizaba mu byiciro. Ati “ turi gukura ku murongo SIM cards zitabarujwe mu byiciro kubera impamvu za tekiniki, ntushobora guhagarikira icyarimwe SIM cards miliyoni 10”.
Kilaba yongeyeho ko mu cyiciro cya kabiri cyo gukura ku murongo Sim cards zitabaruje hashobora kuzahagarikwa izigera ku 318,950.
Imibare y’ikigo gishinzwe kugenzura Itumanaho muri Tanzania igaragaza ko muri iki gihugu habarurwa Sim cards miliyoni 48.8 ariko kugera ku ya 19 Mutarama hakaba hari hamaze kubaruzwa izigera kuri miliyoni 28.4
Itariki ntarengwa yari yatanzwe na Leta yo kuba abantu bamaze kubaruza SIM cards zabo yari 31 Ukuboza 2019 ariko kuwa 27 Ukuboza Perezida Magufuli aza gutangaza ko yongereye igihe kugeza kuwa 20 Mutarama 2020 kugira ngo n'abacikanwe n’iki gikorwa kubera impamvu zitandukanye bagire umwanya wo kubaruza sim cards zabo.
Itangazo ryaturutse mu biro by’umukuru w’igihugu rikaba rivuga ko nta yindi minsi y'inyongera izongera gutangwa.
Iki gikorwa cyo kubaruza Sim cards muri Tanzania cyaje mu rwego rwo kugabanya no guhashya ubutekamitwe bukorerwa kuri telefone n’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse kuri ubu hakaba hari itegeko rihana umuntu ugurisha cyangwa agakwirakwiza Sim cards zitabaruje.





Ibitekerezo 0