Guverinoma ya Tanzania ivuga ko ubu bwato ari bwo buzaba ari bunini mu Karere k’Ibiyaga Bigari kandi ko bwitezweho kuzana impinduka mu bwikorezi hagati y’ibihugu bihuriye kuri iki kiyaga.
Inkuru ya BBC ivuga ko bufite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 1200 na toni 400 z’imizigo ndetse n’imodoka 20.
Buzuzura butwaye miliyari 109 z’amashilingi ya Tanzania, ni ukuvuga asaga miliyari 46 z’amafaranga y’u Rwanda. Kuri ubu imirimo yo kubwubaka igeze ku kigereranyo cya 82%.
Mu muhango wo kumanura ubwo bwato ku nkombe, Umunyamabanga Uhoraho muri minisiteri y’imirimo n’ubwikorezi muri Tanzania, Gabriel Migire, yavuze ko kubaka ubwo bwato biri muri gahunda yo gufasha guteza imbere ubucuruzi hagati y’uturere dukora ku Kiyaga cya Victoria.
Rasmi MV Mwanza “Hapa Kazi Tu” yawekwa majini katika Ziwa Victoria.
Meli hii kubwa ina uweza wa kubeba abiria 1,200 na tani 400 za mzigo. Ujenzi wa meli hii umefikia 80%. Itadumu kwa miaka 50.#KaziIendelee pic.twitter.com/3I966cM0Ny
— Gerson Msigwa (@MsigwaGerson) February 12, 2023



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!