Kuva Covid-19 yagera muri Afurika, Tanzania ni kimwe mu bihugu byayamaganiye kure, bigera n’aho Perezida Magufuli atangarije abaturage be ko iki cyorezo cyatsinzwe, abasaba gushyira imbaraga mu gukora no gusenga ntibagire ubwoba bw’indwara.
Gusa mu kwezi gushize, Guverinoma ya Tanzania yasabye abaturage kubahiriza ingamba umunani zigamije guhashya burundu Covid-19. Usibye amasengesho y’iminsi itatu, Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu yasabye abaturage kujya bakaraba intoki inshuro nyinshi.
Yabasabye kujya bakaraba kandi bakoresheje isabune, mu gihe bari ahatari amazi bagakoresha umuti wica udukoko.
Indi ngamba ni uko abakuze n’abafite umubyibuho ukabije bagiriwe inama yo kujya bakora imyitozo ngororamubiri kugira ngo bahorane ubuzima buzira umuze. Ibi kandi yavuze ko bikwiye kujyana no kurya indyo iboneye.
Umuyobozi wa OMS muri Afurika, Dr Matshidiso Moeti, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Geneva mu Busuwisi yavuze ko intambwe imaze guterwa na Tanzania itanga icyizere.
Ati “Ibi bibaye nyuma y’urupfu rwa Visi Perezida wa Zanzibar n’abandi bayobozi bakomeye muri Guverinoma.”
Yakomeje asaba Tanzania kugendera ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19, ikazajya itanga amakuru ajyanye n’iki cyorezo.





Ibitekerezo 0