Minisitiri ushinzwe ibibazo by’abinjira n’abasohoka, Charles Kitwanga, yasobanuye ko nubwo bahoze ari abasirikare, abo bantu 40 ubu bameze nk’impunzi zisanzwe zituye mu nkambi ya Mwisa, mu gace ka Kagera mu Burengerazuba bwa Tanzania.
Ikindi ni uko bari kwitabwaho bahabwa ubuvuzi bujyanye n’ibibazo byo mu mutwe n’imyitwarire nk’uko BBC yabitangaje.
Minisitiri Kitwanga yavuze ko aba basirikare bahunze barinzwe hagendewe ku mategeko ya Loni, kandi ko Tanzania itazemerera Leta y’u Burundi kubahiga nk’uko byari byakomeje kuvugwa.
Byakunze kuvugwa ko abasirikare bagize uruhare mu bikorwa byo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza bahungiye mu bihugu byo mu Karere, hashyirwa u Rwanda mu majwi, none Tanzania ibaye igihugu gishyira ukuri ahagaragara.



















TANGA IGITEKEREZO