00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania yatangije ku mugaragaro ikoreshwa rya pasiporo ihuriweho na EAC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 January 2018 saa 07:41
Yasuwe :

Tanzania yatangije ikoreshwa rya pasiporo ikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, ikaba ihuriweho n’ibihugu bitandatu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ari byo u Rwanda, Tanzania, u Burundi, Uganda, Kenya na Sudani y’Epfo.

Iyi pasiporo izasimbura izisanzwe zikoreshwa mu bihugu bigize EAC zigomba gukurwaho burundu muri Mutarama 2020.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 31 Mutarama 2018, Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, yatangije iyi pasiporo ku mugaragaro avuga ko izanye igisubizo ku bibazo byerekeranye n’urujya n’uruza mu gihugu ayobora.

Iyi pasiporo nshya ifatwa nk’iyizewe kurushaho ndetse ikaba igoye kwiganwa ugereranyije n’izari zisanzwe muri ibi bihugu. Inyuma igaragara nk’izisanzwe, ariko ikagira akuma hagati (chip) kabika amakuru yose asa n’aba ku rupapuro rwa kabiri rwa pasiporo nk’amazina, itariki y’amavuko n’igitsina cya nyirayo.

Izi pasiporo zorohereza abagenzi gutambuka ahari ubushobozi bwo kugenzura ibyangombwa mu ikoranabuhanga “E-gates", ahari uburyo butanga impushya zo kwambuka umupaka hifashishijwe ikoranabuhanga kandi bikoroha kubafasha mu ngendo z’indege.

Mu makuru ya e-passport kandi bihuzwa n’uburyo bwo gukoresha igikumwe cya nyirayo, ku buryo birinda umuntu gutunga pasiporo nyinshi bitewe n’impamvu zihariye.

Tanzania ikurikiye Kenya yayitangije muri Nzeri umwaka ushize. Muri Tanzania iri kugura amadolari 58 ya Amerika, ikaba ifite agaciro k’imyaka 10.

Pasiporo ihuriweho na EAC yitezweho kongera urujya n’uruza rw’abantu mu Karere kandi ni intambwe yo kubahiriza amasezerano y’isoko rusange atanga uburenganzira bw’imigenderanire hagati y’abatuye ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Ni urwandiko ruhuriweho n’ibihugu bigize EAC, ariko buri gihugu kizagenda kigira umwihariko wacyo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages