Aya masezerano azwi nka ‘Economic Partnership Agreement (EPA)’ afatwa nk’azoroshya ubucuruzi n’ubufatanye mu iterambere hagati ya EAC na EU, harimo no gukuraho imisoro ku bicuruzwa bikorerwa mu bihugu bigize imiryango yombi.
Amasezerano ya EPA yarangije kuganirwaho mu Ukwakira 2014 ariko kuyashyiraho umukono biragorana, nyuma y’uko u Bwongereza bwivanye muri EU. Uganda na Tanzania byasabaga ko yongera kuganirwaho kuko isoko rya mbere ryari rihindutse.
U Rwanda na Kenya byayasinye muri Nzeri 2016, mu muhango wabereye i Bruxelles mu Bubiligi.
Iki gihe Kenya yagaragaje ubushake cyane ngo ibashe kugeza ibicuruzwa byayo ku isoko ry’i Burayi itatswe imisoro. Tanzania yo ivuga ko nta nyungu EPA izazanira EAC ahubwo izaha isoko rigari ibihugu byo muri EU bifite inganda zateye imbere, ibicuruzwa byabo bikiharira amasoko yo mu Karere.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ububanyi n’Amahanga mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi akaba na Visi Perezida wa Komisiyo ya EU, Josep Borrell Fontelles yatangaje ko kuri ubu Tanzania yemeye gusinya aya masezerano nyuma y’igihe cyari gishize yarinangiye.
Amakuru dukesha Business Daily avuga ko amakuru yizewe Borrel yahawe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta ari uko Tanzania yemeye gusinya aya masezerano.
Ni icyemezo cyafashwe ngo biturutse ku mpinduka zabaye mu buyobozi bw’iki gihugu nyuma y’urupfu rwa Dr John Pombe Magufuli wahoze ari Perezida.
Ati “Perezida Kenyatta yambwiye ko kera kabaye dushobora kubona aya masezerano asinywa n’akarere kose kubera ko Guverinoma nshya muri Tanzania yemeye gusinya aya masezerano.”
Ku buyobozi bwa Magufuli, Tanzania yari yaranze gushyira umukono kuri aya masezerano kuko yavugaga ko nta nyungu iyafitiye. Biteganyijwe ko kugira ngo aya masezerano atangire gushyirwa mu bikorwa, agomba kubanza kwemezwa n’ibihugu byose bigize EAC.





Ibitekerezo 0