Daily Monitor yanditse ko itangazo rya Minisitiri w’Ubuhinzi, Japhet Hasunga, rivuga ko Tanzania ishyize imbaraga mu kongera umusaruro kugira ngo ihaze isoko ry’imbere mu gihugu.
Yavuze ko ‘Babonye ko ibigo bicuruza isukari biyinjiza ku gipimo kiri hejuru bikirengagiza uruhare bifite mu kuyikorera, kandi ibyo bitemewe’.
Yavuze ko uwo mwanzuro wafashwe nyuma y’igenzura ryakozwe na Minisiteri y’Ubuhinzi rikagaragaza ko inganda z’iki gihugu zisigaye zinjiza isukari nyinshi, ukaba witezweho gutuma zongera umusaruro wayo.
Hasunga yavuze ko Tanzania ifite isukari ihagije mu bubiko ishobora kuzageza muri Gicurasi, nyuma ya Kanama ibigo bidakora isukari bikazakomorerwa kuyinjiza kugira ngo bizibe icyuho.
Yavuze ko ‘Guverinoma izatanga uburenganzira bw’agateganyo bwo kwinjiza toni ziri hagati y’ibihumbi 25 na 28 by’isukari’.
Umwaka ushize Tanzania yari yahagaritse abacuruzi b’isukari bo muri Uganda gukorera ku isoko ryayo ivuga ko iyo bahacuruza ituruka muri Kenya ariko muri Mutarama yari yongeye irabakomorera.
Iki gihugu ku mwaka gikenera isukari isaga toni ibihumbi 670 mu gihe gifite ubushobozi bwo gukora toni ibihumbi 320 gusa. Gusa umwaka w’ingengo y’imari wa 2017/18 umusaruro warazamutse urenga toni ibihumbi 303 uvuye kuri 293 mu mwaka wawubanjirije.
Guhera umwaka ushize Kenya yakoreshaga isukari ikuye Uganda bitewe n’umusaruro wabaye mucye mu gihugu. Umuyobozi wungirije w’uruganda rwa Kakira, Kenneth Barungi, yavuze ko Uganda ifite ubushobozi bwo guhaza isuko rya Kenya na Tanzania.



















TANGA IGITEKEREZO