Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Tanzania yamaganye icyemezo cy’uyu muyobozi cyo gufunga abakozi ba leta bazira gukererwa ku kazi.
Iyi nama yagombaga kuba ku wa gatatu yahise isubikwa yimurirwa ku wa kane ndetse abakozi bose bahagera mbere ho amasaha abiri.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yagaragaje ko idashyigikiye ibyabaye ivuga ko niba umukozi asibye cyangwa agakererwa ku kazi hari amategeko n’amabwiriza agomba gukurikizwa.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko nubwo iyi miryango yagaragaje ko itabishyigikiye, abanyatanzaniya benshi berekanye ko bishimiye ibyakozwe n’uyu muyobozi.
Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, abaturage bagaragaje ko bishimiye iki cyemezo, dore ko gukererwa no gufata ikiruhuko kinini ari bimwe mu byo abaturage bakenera serivisi mu nzego za leta bakomeje kwinubira.
Ibyakozwe n’uyu muyobozi bishobora kugaragaza ko atangiye gufatira urugero kuri Perezida John Magufuli uzwiho kudashyigikira ibidafite akamaro, ahubwo agakora politiki ifite intego.
Kuva yatorwa mu kwezi gushize, Magufuli amaze gufata ibyemezo bikomeye birimo gukuraho ingendo zitari ngombwa ku bayobozi ndetse no kuvanaho ibirori byo kwizihiza umunsi w’ubwingenge ahubwo abaturage bakitabira ibikorwa by’isuku.



















TANGA IGITEKEREZO