00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzaniya: Abapfumu 32 batawe muri yombi

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 7 March 2015 saa 01:56
Yasuwe :

Polisi ya Tanzaniya yataye muri yombi abapfumu 32 mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’Umujyi wa Geita, mu bikorwa bigamije kwamagana iyicwa rya ba nyamweru.

Muri ako gace kandi ku wa kane ushize abantu batanu bakaba bakatiwe igihano cy’urupfa bazira kuba mu 2008 barishe nyamweru w’umugore witwa Zawadi Mangidu, wari ufite imyaka 22, mu bamwishe harimo n’umugabo we.

Muri ako gace kandi haherutse gutoragurwa umurambo w’umwana w’umuhungu ufite umwaka umwe wakuwemo imbavu

Gusa hibazwa niba iki gihano kizashyirwa mu bikorwa kuko icyo kitemewe muri Tanzaniya.

Ukuriye polisi muri Geita, Joseph Konyo, yabwiye BBC ati “ Abapfumu bafashwe, bafite ibikoresho bitandukanye birimo imiti n’amavuta utamenya aho byaturutse.”

Ntiyigeze ariko avuga niba baba bashinjwa cyangwa bafatawa icyo ari cyose gifite aho gihuriye na ba nyamweru.

Abapfumu bizera ko ibice by’umubiri wa nyamweru bifite imbaraga zidasanzwe, zirimo gutanga intsinzi n’amahirwe.

Umuryango utabara imbabare, Croix Rouge, uvuga ko abapfumu bishyura 75 000 by’amadorali y’Amerika kuri buri gice cy’umurambo wa nyamweru.

Icyegeranyo cyasohotse mu 2006 cyagaragaje ko muri Tanzaniya byibura umwe mu bantu 1400, ari nyamweru mu gihe mu bindi bihugu ari umwe mu 20 000.

Kuva mu 2000, byibura nyamweru 75 zimaze kwicwa nkuko bitangazwa nabahagurukiye kurwanya icyo gikorwa.

Bamwe mu bashakashatsi bakaba bavuga ko ibi biterwa ahanini no kuba abantu bashakana kandi bafitanye amasano ya hafi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages