00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzaniya : Abazungu babiri basanzwe mu nzu bapfuye

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 18 October 2014 saa 06:42
Yasuwe :

Abazungu babiri umugore n’umugabo bavuga ko bafite ubwenegihugu bwa Afurika y’Epfo , basanzwe bapfiriye mu cyumba cyabo mu nzu bari basanzwe batuyemo ahitwa Slipway, Masaki mu mujyi wa Dar es Salam.
Inkuru dukesha urubuga ‘Gobal Publishers’ rwo muri Tanzaniya ruvuga ko aba bazungu babiri bapfuye bakoraga mu Kabari kitwa Mashua gaherereye muri Slipway aho bivugwa ko umuzungukazi witwa Hostan wapfuye ariwe wari umuyobozi w’aka kabari
Aba bazungu basanzwe mu Cyumba cyabo nyuma yo (…)

Abazungu babiri umugore n’umugabo bavuga ko bafite ubwenegihugu bwa Afurika y’Epfo , basanzwe bapfiriye mu cyumba cyabo mu nzu bari basanzwe batuyemo ahitwa Slipway, Masaki mu mujyi wa Dar es Salam.

Inkuru dukesha urubuga ‘Gobal Publishers’ rwo muri Tanzaniya ruvuga ko aba bazungu babiri bapfuye bakoraga mu Kabari kitwa Mashua gaherereye muri Slipway aho bivugwa ko umuzungukazi witwa Hostan wapfuye ariwe wari umuyobozi w’aka kabari

Aba bazungu basanzwe mu Cyumba cyabo nyuma yo kutagaragaraku kazi kabo ka buri munsi kuva ku wa Kabiri.
Biravugwa ko nyuma y’iminsi batagaragara ku kazi kabo nk’ibisanzwe byatumye bamwe mu bakozi bagerageje kubahamagara igihe cy’umunsi kuri telefoni zabo ngendanwa ariko ntizitabwe byaje no gutuma bibaza ibibazo byinshi bataboneye ibisubizo.

Umunsi ukurikiraho biravugwa ko abakozi bakoranaga bongeye kubahamagara kuri telephone zabo zose uko ari ebyiri ntibashobora kuboneka , aba bakozi mbere bakaba baraketse ko bagenzi babo baba barabonye ahandi hantu hogukorera ariko nyuma bafata umwanzuro wo kujya kubareba aho batuye kugira ngo bamenye ukuri.

Ubwo bahageraga basanze babifashijwemo n’abahatuye, basanze imiryango ikingiye ku buryo byatumye bafata umwanzuro wo kumena urugi rw’icyumba bararamo basanga baryamye ariko buri wese areba mu ruhande rwe, babegereye basanga haciyeho iminsi bapfuye.

Nyuma y’uko bimenyekanye bahise bahamagara Polisi, haza abo mu ishami ry’ubugenzacyaha “Crime Investigation” batangira iperereza ku rupfu rwabo, mu gihe imirambo bahise bayijyana mu bitaro bya Muhimbili.

Umuyobozi wa Polisi ahitwa Kinondoni , Camillius Wambura yatangaje ko abpfuye ari Roxxana Hilari na Hainess Hilton ndetse anemeza ko iperereza rigikomeza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages