00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzaniya: Abishe nyamweru bakatiwe igihano cy’urupfu

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 6 March 2015 saa 06:39
Yasuwe :

Urukiko rwo muri Tanzaniya rwakatiye umugabo wishe umugore we wari nyamweru n’abandi batatu bamufashije igihano cy’urupfu.

Abishe Zawadi Mangidu mu mwaka wa 2008, bemereye imbere y’umucamanza ko bamwishe bamuziza ko ibice by’umubiri wa nyamweru bifite imbaraga zidasanzwe.

Muri Tanzaniya ba nyamweru bakunze kwicwa ibice byabo bikagurishwa ku bapfumu

Mu cyumweru gishize nibwo Perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete,yavuze ko bagiye guhangana n’iyicwa rya ba nyamweru .

Muri icyo gihugu ba nyamweru bicwa kuko abapfumu bavuga ko ibice by’umubiri wabo bifite imbaraga zidasanzwe, bikaba umuti uzana amahirwe n’ubukire.

Urubanza nk’urwo rwabaye mu minsi ishize nyuma y’iyicwa ry’umwana w’umuhungu w’umwaka umwe mu gace ka Geita.

Umuryango utabara imbabare Croix-Rouge uvuga ko abapfumu baguraga ibice by’umubiri wa nyamweru, ibihumbi 75 by’amadorali.

Abo bagabo bakatiwe urwo gupfa mu gihe Tanzaniya yahagaritse gutanga icyo gihano mu 1994.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages