RFI yatangaje ko bamwe muri abo basirikare bakuru bahise bandika bagaragaza ko batishimiye gushyirwa mu kiruhuko mu gihiriri.
Minisitiri w’Imari yahise ashyira hanze iteka ryemerera abo basirikare ibyangombwa byo kubaho birimo ibiribwa, kwita ku miryango yabo, kubavuza ndetse no kujya bahabwa imodoka nshyashya buri myaka ine.
Aba basirikare kandi bazajya bahabwa pasiporo z’abadipolomate, ibikomoka kuri peteroli by’ubuntu ndetse n’abarinzi batatu buri umwe.
Byateje umwuka mubi mu gisirikare kuko abasirikare bato bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru nabo basabye ko ibyo bahabwa byiyongera.
Hari ababifashe nk’uburyo bwo gukura mu gisirikare abasirikare bakuru kuri Perezida w’inzibacyuho Mahamat Idriss Déby wagiye ku butegetsi mu 2021, asimbuye se warasiwe ku rugamba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!