00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tchad: Mahamat Idriss Déby Itno yongejwe imyaka ibiri y’inzibacyuho

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 9 October 2022 saa 08:00
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Ukwakira, ibiganiro byari bimaze iminsi bihuza abanyapolitiki batandukanye muri Tchad byasojwe hemejwe ko Mahamat Idriss Déby Itno ari we ukomeza kuyobora inzibacyuho mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

Mahamat Idriss Déby Itno yagiye ku butegetsi muri Mata 2021 nyuma y’urupfu rwa se Idriss Déby Itno wiciwe ku rugamba.

Guhera muri Kanama 2022 muri Tchad hatangijwe ibiganiro bihuriyemo abanyapolitiki n’abandi bafite aho bahuriye n’imiyoborere y’icyo gihugu, bagamije kurebera hamwe ahazaza h’igihugu.

Hatangajwe ko inama ya gisirikare yari igizwe n’abasirikare bakuru 15 bafatanyaga na Mahamat Idriss Déby Itno yasheshwe.

Mu bindi byemezo byafashwe harimo kongera umubare w’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho.

Mahamat Idriss Déby Itno yahamagariye abanya-Tchad bose kugaragaza ibitekerezo byabo ku hazaza heza h’igihugu, abizeza ko yiteguye kubumva kandi ibishoboka bigahinduka.

Uyu mugabo w’imyaka 38 yemeye gufungwa imfunga zose z’intambara, kugira ngo ubwiyunge bugaruke mu gihugu.

Mahamat Idriss Déby Itno yagiye ku butegetsi muri Mata 2021 nyuma y’urupfu rwa se Idriss Déby Itno wiciwe ku rugamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages