Gen Mahamat Déby ni we watangajwe nk’uwatsinze amatora yabaye mu Cyumweru gishize, ayatsinda ku majwi 61%.
Masra yandikiye urukiko avuga ko hagomba kugaragazwa udusakundu tw’amatora twose twifashishijwe n’abatoye, kuko avuga ko hari amajwi yahimbwe atari ay’abaturage kandi ko hari n’amajwi yatwawe n’abasirikare aba aribo bajya kuyabara.
Uyu mugabo utavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko benshi mu barwanashyaka be n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi bafunzwe, abandi baterwa ubwoba.
Nubwo anenga ibyavuye mu matora, Masra yasabye abayoboke be kugumana ituze kuko ’impinduka bashaka zidashoboka igihugu cyamaze gushwanyuka’.
Biteganyijwe ko Urukiko rurinda Itegeko Nshinga ruzafata umwanzuro kuri icyo kirego mu minsi iri imbere.
Nubwo urukiko rutaremeza Déby nka Perezida watowe, bamwe mu bakuru b’ibihugu by’amahanga batangiye kumushimira ku ntsinzi barimo nka Bola Tinubu wa Nigeria na Umaro Sissoco Embalo wa Guinnea Bissau.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!