Baradine Berdei Targuio usanzwe ari Umuyobozi wa Human Rights muri Tchad yatawe muri yombi muri Mutarama 2020, nyuma y’uko yari amaze gushyira kuri Facebook Ubutumwa buvuga ko Perezida Idriss Déby arwaye.
Nyuma y’igihe ari imbere y’ubutabera, Urukiko Mpanabyaha rwo muri N’Djamena rwamuhamije ibyaha byo gukwirakwiza ibihuha no guhonyora Itegeko Inshinga rutegeka ko afungwa imyaka itatu.
Ni umwanzuro utarakiriwe neza n‘abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Déby ngo kuko basanga ushingiye kuri politiki aho kuba uguhonyora amategeko, basaba ko Baradine Berdei Targuio arekurwa.
Mu myaka 30 Perezida Déby amaze ku butegetsi yagiye ashinjwa kuyoboza igitugu, icyenewabo ndetse no kutishimira abamunenga, ashinjwa kandi kuba yarananiwe kurandura ubukene muri iki gihugu kuko abaturage bagera kuri miliyoni 13 muri Tchad babaho mu bukene bukabije.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!