Ikinyamakuru Jornal de Angola cyo muri Angola cyatangaje ko Tchad yatangiye kwishyura Angola ideni rya miliyoni $ 100 itanga inka. Ayo masezerano adasanzwe asa n’aho yanyuze buri gihugu kuko Tchad ifite ikibazo cy’ubwishyu bw’amafaranga naho Angola ikaba ikeneye inka.

Inka zirenga 1000 zagejejwe i Luanda mu Murwa Mukuru wa Angola zitwawe mu bwato nk’inyishyu ya mbere. Biteganyijwe ko muri rusange, Angola izakira inka 75 000 mu myaka 10, bisobanuye ko yemeye $ 1 333 ku nka imwe.

Mu mpera z’uku kwezi Tchad izohereza izindi nka 3 500. Tchad yasabye ko yafata iryo deni ryo mu 2017 ikarivunjamo inka maze Angola irabyemera kubera ko bizafasha ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo kongera kugira inka.

Angola yakozweho n’amapfa yatumye inyamanswa zicwa n’inzara n’inyota asiga abaturage mu bukene bukabije. Ikindi kandi nubwo ari igihugu gikize ku mavuta kiracyahanganye no kuzahura imibereho yacyo kuva mu ntambara yiswe iy’abasivile cyagize nyuma y’ubwigenge.

Umuryango Mpuzamahanga w'Ubuzima bw'amatungo ku Isi (OIE) ugaragaza Tchad nk’igihugu giteye imbere mu bworozi aho gifite inka zirenga miliyoni 94 kikaba ari na kimwe mu byohereza inka mu mahanga zigize 30% y’ibyoherezwa mu mahanga muri icyo gihugu. Nibwo bucuruzi bw’ibyoherezwa mu mahanga bwa kabiri nyuma y’amavuta.

Cyakora Raporo yo ya Banki y’Isi yo mu Ukwakira 2019 yerekana ko ubukungu bw’icyo gihugu buri mu kaga kubera ibibazo by’umutekano muke byatewe n’imitwe y’iterabwoba ikorera mu Karere Tchad iherereyemo.

Inka za mbere zageze muri Angola nk'ubwishyu bw'ideni iberewemo na Tchad
Inka za mbere zageze muri Angola nk'ubwishyu bw'ideni iberewemo na Tchad