Mu butumwa bw’amashusho bwanyujijwe kuri Facebook, Tchiroma yavuze ko afite ibimenyetso bifatika byerekana ko yatsinze amatora, ashingiye ku mibare y’amajwi yakuwe ku biro by’itora hirya no hino mu gihugu.
Tchiroma yabitangaje ahagaze imbere y’ibendera rya Cameroun hari n’ifoto ye nk’umukuru w’igihugu, avuga ko atsinze mu buryo budashidikanywaho.
Yagize ati “Intsinzi yacu iragaragara kandi igomba kubahwa, Biya agomba kwemera ukuri kw’amajwi y’abaturage cyangwa gushyira igihugu mu bibazo.”
Gusa Komisiyo y’amatora ya Cameroun hamwe n’urukiko rushinzwe iby’amatora, ntibaratangaza ibyavuye mu matora ku mugaragaro kuko biteganyijwe ko ibisubizo bya nyuma bizatangazwa bitarenze tariki ya 26 Ukwakira 2025.
Ishyaka riri ku butegetsi, Cameroon People’s Democratic Movement (CPDM), ryahakanye ibyo Tchiroma yavuze, rivuga ko adafite uburenganzira bwo kubona amakuru yose y’amatora kandi ko ibyo avuga bishobora guteza umutekano muke.
Gregoire Owona, umunyamabanga Mukuru wungirije wa CPDM, yavuze ko Tchiroma atatsinze kandi ko adafite ibyavuye ku biro by’itora.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Paul Atanga Nji, yaburiye abantu mu cyumweru gishize ko gutangaza ibyavuye mu matora nta burenganzira ari icyaha gikomeye cy’ubugambanyi.
Tchiroma w’imyaka 76, yabaye umuvugizi wa guverinoma ndetse na Minisitiri w’umurimo mu gihe cya Biya, ariko yavuye muri guverinoma umwaka ushize kugira ngo yiyamamarize umwanya wa Perezida.
Abasesenguzi bari bavuze ko Biya w’imyaka 92 ashobora kongera gutsinda, bitewe n’uko abakandida 11 batavuga rumwe n’ubutegetsi bari bacitsemo ibice.
Biya ni we Perezida ushaje kurusha abandi ku Isi. Yagiye ku butegetsi mu 1982, amaze hafi igice cy’ubuzima bwe ayobora, akaba ari Perezida wa kabiri wa Cameroun kuva yabona ubwigenge ivuye ku Bufaransa mu 1960.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!