00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Togo izasabira i Kigali kwinjira muri Commonwealth

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 April 2022 saa 11:04
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko ya Togo yemeje umushinga w’Itegeko ryemerera icyo gihugu gusaba kwinjira mu muryango uhuza ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth.

Togo isanzwe ari umumyamuryango w’Umuryango Uhuza ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (CEDEAO) ndetse na Francophonie ihuza ibihugu bikoresha Igifaransa.

Biteganyijwe ko Togo izatanga ubusabwe bwo kwinjira muri Commonwealth mu nama ya Commonwealth izwi nka CHOGM izabera i Kigali muri kamena uyu mwaka.

Togo yatangiye gushaka kwinjira muri Commonwealth guhera mu mwaka wa 2014.

Togo yabanje gukolonizwa n’u Budage guhera mu 1884 ariko bumaze gutsindwa intambara ya mbere y’isi, igice kimwe cya Togo kijya mu maboko y’u Bufaransa ikindi kijya ku Bwongereza.

Igice cya Togo cyagenzurwaga n’u Bwongereza cyahisemo kwiyomeka kuri Ghana mu 1957 ubwo yabonaga ubwigenge.

Togo ituwe na miliyoni zirindwi, iyobowe na Faure Gnassingbe wasimbuye se mu 2005 ku butegetsi yari amazeho imyaka 38.

Perezida Faure Gnassingbé amaze imyaka 17 ayoboye Togo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages