Ku wa 18 Gicurasi 2026, Minisitiri w’Umutekano muri Togo, Col Calixte Batossie Madjoulba, yatangaje ko iki cyemezo kireba Abanyafurika bose bafite pasiporo zitaratakaza agaciro.
Minisitiri Madjoulba yasobanuye ko Gnassingbé yafashe iki cyemezo mu rwego rwo guteza imbere ukwishyira hamwe kwa Afurika, korohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa n’ubufatanye bw’ibihugu n’abatuye uyu mugabane.
Togo yagaragaje ko ifite intego yo kuba igicumbi rya Afurika mu rwego rwa serivisi, ubucuruzi, umuco ndetse n’ibindi bikorwa bihuza abatuye umugabane, bityo ko kugira ngo bigerweho, ari ngombwa gufungura amarembo.
Leta ya Togo igeze mu kirenge cy’u Rwanda, Seychelles, Gambie na Bénin, byafashe iki cyemezo mu bihe bitandukanye, bigamije korohereza Abanyafurika bashaka gukora ubukerarugendo cyangwa ubucuruzi.
Ubwo Perezida Paul Kagame yatangizaga inama y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukerarugendo (WTTC) mu Ugushyingo 2023, yagize ati “Buri Munyafurika ashobora kwinjira mu ndege ije mu Rwanda, igihe cyose abishaka kandi ntacyo azishyua kugira ngo yinjire mu gihugu cyacu.”
Minisitiri Madjoulba yatangaje ko icyemezo Gnassingbé kidakuraho ko abinjira muri Togo bakwiye kubahiriza amabwiriza agenga umutekano, abinjira n’abasohoka n’ajyanye n’ubuzima.
Yasobanuye kandi ko kidakuraho ko abinjiye muri Togo binyuranyije n’amategeko, abafatiweyo bahaba mu buryo butemewe, abarenga ku mabwiriza y’umutekano n’ay’ubutegetsi bagomba gukurikiranwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!