00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

TPLF yateye intambwe iganisha ku guhagarika intambara

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 21 December 2021 saa 08:27
Yasuwe :

Inyeshyamba zo muri Tigray zikuye mu turere twegereye amajyaruguru ya Ethiopie nk’imwe mu ntambwe yo gushyira intwaro hasi nyuma y’intambara imaze amezi agera kuri 13 zirwana n’ingabo za leta.

Umuvugizi wa TPLF, Debretsion Gebremichael, yatangaje kuri uyu wa Mbere ko bizeye ko igikorwa cyo kwikura muri utu turere kizaba inzira ibageza ku mahoro.

Mu ibaruwa yandikiye Umuryango w’Abibumbye yasabye ko habaho agace katageramo indege zihungabanya TPLF, ingabo za Ethiopie zigashyirirwaho ibihano kimwe na Eritrea iyishyigikiye ndetse n’urwego rwa Loni rukagenzura ko ingabo z’abanyamahanga zavuye muri Tigray.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Ethiopie, Legesse Tulu, ntacyo yigeze avuga ubwo itangazamakuru ryabimusabaga.

Intambara muri Ethiopie yatumye abaturage bagera ku bihumbi 60 bahungira muri Sudani, ibihumbi by’abasivile baricwa ndetse abagera ku bihumbi 400 bugarijwe n’inzara muri Tigray naho miliyoni 9,4 bo mu bice by’Amajyaruguru ya Ethiopie bakeneye ibiribwa.

Debretsion yavuze ko yizeye ko kuba TPLF yikuye mu turere twa Afar na Ahmara bishobora gutuma umuryango mpuzamahanga utera intambwe yo kugeza ibiribwa muri Tigray.

Umuryango w’Abibumbye wari uherutse gushinja guverinoma ya Ethiopie gukumira inkunga nubwo yo yabihakanye.

Mu bindi TPLF yasabye harimo leta yarekura imfungwa za politiki zirimo Abanya-Tigray ibihumbi bafunzwe na leta ndetse hagakorwa iperereza mpuzamahanga ku bakurikiranyweho ibyaha by’intambara.

TPLF imaze umwaka urenga mu ntambara n'ingabo za Ethiopie ishobora gushyira intwaro hasi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages