Itegeko rya Trump rishimangira iryari ryasohowe ku wa 22 Ugushyingo 2015 ryavugaga ko USA iri mu bihe bidasanzwe byo guhangana byihutirwa n’ibibera mu Burundi birimo ubwicanyi, guhohotera abaturage no kubakangurira ubugizi bwa nabi.
Ryavugaga ko umutekano muke uri mu Burundi udindiza amahoro n’iterambere ryo mu karere n’inyungu za USA.
Donald Trump yavuze ko n’ubu nyuma y’imyaka ibiri ibyo mu Burundi biteye ikibazo kidasanzwe umutekano n’ububanyi n’amahanga bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ati “Ibibera mu Burundi bikomeje kuba ikibazo kidasanzwe ku mutekano w’igihugu na politiki y’ububanyi n’amahanga ya USA. Ku bw’iyo mpamvu itegeko ryo guhangana nabyo ryatangajwe ku ya 22 Ugushyingo 2015 rigomba gukomeza gukurikizwa na nyuma ya 22 Ugushyingo 2017.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yategetse ko iryo tegeko rishya rireba u Burundi ryoherezwa mu nteko ikaryemeza bwa nyuma.
Imvururu mu Burundi zatangiye mu 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko agiye kwiyamamariza manda ya Gatatu. Abatavuga rumwe nawe bigabije imihanda bamagana uwo mwanzuro benshi baricwa abaturage babarirwa mu 400 000 barahunga.
Benshi muri bo bahungiye muri Tanzania, mu Rwanda, muri Congo na Uganda. Kugeza ubu USA ivuga ko mu Burundi hakirangwa iyicarubozo n’inyerezwa ry’abashatse kuvuguruza Perezida Nkurunziza.
Iki gihugu kivugwamo n’umutekano muke aho imirambo y’abantu ikunze gusangwa mu nzira no mihanda.
Impande zishyamiranye mu Burundi zigiye gusubukura ibiganiro biyobowe n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga wa Loni, Michel Kafando, n’umuhuza Benjamin Mkapa byari bimaze amezi bisubitswe kubera kunanirwa kumvikana.





Ibitekerezo 0