Sudan yashyizwe kuri uru rutonde mu 1993 ubwo umuyobozi wa al-Qaeda yabaga muri iki gihugu kandi bizwi na Leta. Aya mafaranga ngo azahabwa abanyamerika bakozweho n’ibitero uyu mutwe wagabye kuri Ambasade za Amerika zitandukanye mu 1998 nk’impozamarira. Ibi bitero byagabwe muri Tanzania na Kenya byahitanye abarenga 220.
Mu butumwa Trump yashyize kuri Twitter, yavuze ko Sudan nayo yemeye kwishyura aya mafaranga ndetse ko naramuka ageze mu biganza bya Amerika izahita ikura iki gihugu ku rutonde rw’ibishyigikira ibikorwa by’iterabwoba.
Yagize ati “Amakuru meza, guverinoma nshya ya Sudan,iri gutera intambwe nziza, yemeye kwishyura miliyoni 335$ ku miryango yagizweho ingaruka n’ibikorwa by’iterabwoba, namara kwishyura, nzakura Sudan ku rutonde rw’ibihugu bishyigikira ibikorwa by’iterabwoba.”
Minisitiri w’Intebe wa Sudan,Abdalla Hamdok yavuze ko bamaze kwishyura aya mafaranga ko ariko batarabona ubutumwa bwemeza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zayakiriye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!