Mu minsi ishize, Tshisekedi yahinduye ubuyobozi bukuru bw’ingabo, Lt-Gen Christian Tshiwewe wari ukuriye abarinda umukuru w’igihugu agirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo (FARDC), asimbuye General Célestin Mbala wari muri uwo mwanya guhera mu 2018.
Ubuyobozi bw’iperereza rya gisirikare nabwo bwarahinduwe, Maj-Gen Christian Ndaywel asimbura General Delphin Kahimbi wapfuye muri Gashyantare 2020 mu buryo budasobanutse.
Kuwa Kane w’icyumweru gishize nibwo abayobozi bashya b’ingabo barahiriye imbere ya Perezida Tshisekedi mu kigo cya gisirikare cyiswe Kokolo mu murwa mukuru Kinshasa.
The East African dukesha iyi nkuru ivuga ko ariyo mavugurura ya mbere manini Tshisekedi akoze mu gisirikare kuva yajya ku butegetsi asimbuya Joseph Kabila.
Nicaise Kibel Bel, umwe mu basesenguzi mu by’umutekano uba i Kinshasa yabwiye Africa Review ko aya mavugurura mashya ariyo agaragaza icyerecyezo cya Tshisekedi mu gisirikare, kuko ubuyobozi bwari buriho bwasaga n’ubugendera mu murongo wasizwe na Joseph Kabila.
Hashize igihe bivugwa ko mu ngabo za Congo harimo ibice, bamwe biyumva mu gice cya Joseph Kabila wahoze ku butegetsi, abandi bakiyumva muri Tshisekedi ari nabyo bigira ingaruka ku musaruro batanga mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro.
Tshisekedi yavuze ko gukora amavugurura mu ngabo bigamije kuvangura ‘urukungu n’amasaka’, hagamijwe kugira igisirikare cyubaha amabwiriza y’umuyobozi umwe.
Guverinoma ya Congo yagennye miliyari imwe y’amadolari yo kwifashisha mu kuvugurura igisirikare n’izindi nzego z’umutekano. Iyo ngengo y’imari isigaje kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko.
Ubuyobozi bushya bw’igisirikare bwahawe inshingano zo kugarura uduce twigaruriwe n’umutwe wa M23, kugarura ikinyabupfura mu gisirikare no kubaha umugaba w’ikirenga w’ingabo.






Ibitekerezo 0