Bigaragarira mu musaruro w’amatora yo ku wa 20 n’uwa 21 Ukuboza 2023 ukomeje gutangazwa na Komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri iki gihugu, CENI.
Kugeza mu ijoro ryo kuri uyu wa 26 Ukuboza, CENI imaze gutangaza amajwi 6.122.456 y’abantu batoreye mu bice bitandukanye by’igihugu. Muri yo, Tshisekedi afitemo 78,98%, agakurikirwa na Moïse Katumbi ufitemo 14,27%.
Martin Fayulu we amaze kugira amajwi 4,23%, abandi bakandida bose bakurikiyeho bafite ari hagati ya 0,03 na 0,39%. Barimo Denis Mukwege, Matata Ponyo, Noël Tshiani na Adolphe Muzito.
Hari amajwi menshi ataratangazwa kuko ku rutonde rw’abagombaga gutora hari abagera kuri miliyoni 44. Igihe itangazwa ryayo rizarangirira na cyo ntikiramenyekana kuko CENI ntiyigeze ibitangaho amakuru.
Amahirwe ya Tshisekedi yo gukomeza kuyobora RDC aragaragara hashingiwe ku mibare itangwa na CENI ariko abakandida benshi bahatanye na we bamaganye imigendekere y’aya matora, basaba ko asubirwamo.
Kuri uyu wa 27 Ukuboza, abarimo Fayulu, Mukwege, Jean Claude Baende, Nkema Liloo na Théodore Ngoyi bateguye imyigaragambyo ikomeye mu mujyi wa Kinshasa, igamije kwamagana aya matora na CENI. Gusa Minisitiri w’umutekano, Peter Kazadi, we yatangaje ko Leta itemera ko hagira utobanga umutekano w’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!