Muri uru ruzinduko, Tshisekedi yagaragaje ko yababajwe n’ibyabaye, anizeza ko RDC izatanga indishyi ku bo byagizeho ingaruka.
Tshisekedi yageze i Brazzaville akoresheje ubwato, yakirwa na Minisitiri w’Intebe, Anatole Collinet Makosso. Nyuma yerekeje mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu, aho yagiranye na Perezida Denis Sassou Nguesso ibiganiro mu byiciro bibiri, hagati yabyo basangira ifunguro rya saa sita.
Aganira n’abanyamakuru, Tshisekedi yavuze ko yababajwe n’irasana ryabaye mu mpera za Kanama, hagati y’abasirikare b’ibihugu byombi bari bashinzwe gukora amarondo ku Ruzi rwa Congo.
Ati “Ndifuza rwose kugaragaza ko mbabajwe cyane n’iki kibazo n’uko cyagenze. Impamvu naje ni iyo ngiyo: guturisha uburakari no kwibutsa buri wese ko abaturage ba Congo-Brazzaville n’aba Congo-Kinshasa ari abaturage bamwe, kandi ko kwishora mu bikorwa nk’ibi ari amakosa rwose kandi bidafite ishingiro.”
Iryo rasana ryabereye hagati ya Makotimpoko muri Congo-Brazzaville na Yumbi muri RDC.
Abasirikare babiri ba Congo-Brazzaville bari bafashwe bamaze gushyikirizwa igihugu cyabo, mu gihe abandi babiri bataraboneka.
Tshisekedi yijeje ko igihugu cye kizaganira n’abagizweho ingaruka n’ibyo bikorwa kugira ngo harebwe uko bahabwa indishyi.
Ati “Nta kabuza tuzahura n’ababigizweho ingaruka kugira ngo turebe uko RDC izabaha indishyi, kuko ari inshingano zacu.”
Mu gicuku cy’uwo munsi, Perezida Denis Sassou Nguesso yaherekeje Tshisekedi ku cyambu cya Brazzaville, aho yafatiye ubwato asubira i Kinshasa.






Ibitekerezo 0