Yabivuze mu ijambo yavuze ubwo yarahiriraga inshingano muri manda ya kabiri y’imyaka itanu, kuri uyu wa 20 Mutarama 2024.
Amatora ya Perezida muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabaye ku wa 20 Ukuboza 2023, asiga Tshisekedi ari we wegukanye intsinzi ku majwi arenga 73,34%.
Tshisekedi yavuze ko guha agaciro ibyifuzo by’abaturage ari byo byatumye muri manda ye ya mbere hakorwa ibintu bifatika ndetse bizakomeza no muri iyi nshya yarahiriye.
Mu byo azibandaho harimo guhanga imirimo no gufasha urubyiruko ubwarwo kwihangira umurimo, kuzamura ubushobozi bw’ingo bwo guhaha no gukurikirana ubudahungabana bw’ifaranga ry’igihugu.
Yavuze kandi ko umutekano w’abantu n’ibyabo uzarushaho guhabwa agaciro, inzego zishinzwe umutekano zikavugururwa naho dipolomasi igashyirwamo ikibatsi.
Yijeje gukurikirana ubukungu bw’igihugu mu nzego zitandukanye cyane cyane ku buryo bubasha guhatana, hatunganywa umusaruro ukomoka ku buhinzi, bikorewe imbere mu gihugu.
Ibindi ni ibijyanye no kwegereza abaturage serivisi z’ibanze bakenera, kugeza iz’ubuvuzi kuri bose n’uburezi bw’ibanze bugatangwa ku buntu.
Yahamagariye abayobozi mu nzego zitandukanye hamwe n’abaturage bose gukunda igihugu kugira ngo inzozi bafite zo kubona igihugu cyabo cyihagazeho zizabashe kuba impamo.
Umuhango w’irahira rye witabiriwe n’abakuru b’ibihugu bagera kuri 18.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!