Hichem Mechichi ntaravugisha itangazamakuru cyangwa ngo agaragare mu ruhame guhera tariki 25 Nyakanga ubwo yakurwaga ku mirimo.
Hari ibinyamakuru bimwe byatangaje ko kuva yakurwa ku mirimo n’abo mu muryango we batazi aho aherereye.
Ku mbuga nkoranyambaga hatangijwe hashtag iri mu Cyarabu ivuga ngo “Hichem Mechichi ari hehe?”, aho bamwe bavuga ko ashobora kuba yaraburiwe irengero.
BBC yatangaje ko hari amakuru adafitiwe gihamya avuga ko Mechichi yaba yarakubitiwe mu ngoro ya Perezida kugira ngo yemere kwegura ubwo Perezida Kais Saied yafataga umwanzuro wo gusesa Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko.
Icyakora ku wa 26 Nyakanga, Mechichi yanditse kuri Facebook ye ahakana gukubitwa, avuga ko yiyemeje kuva ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.
Kuva ubwo ntabwo yongeye kugaragara mu ruhame cyangwa kwandika ku mbuga nkoranyambaga, hakaba hari abakeka ko yafunzwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!