Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Tunisia yabwiye BBC ko umwe mu bagize uruhare muri ubu bwicanyi yahise araswa agapfa abandi bakaba bagishakishwa.
Yakomeje avuga ko mu bapfuye harimo abanya-Tunisia, Abongereza, Abadage n’Ababiligi.
Perezida wa Tunisia, Beji Caid Essebsi, yahise ajya mu bitaro bya Sahloul biri mu Mujyi wa Sousse gusura abakomerekeye muri icyo gitero baharwariye.
Mu kwezi kwa Werurwe 2015 abantu 22 bari biganjemo abakerarugendo b’abanyamahanga bishwe barashwe mu gitero cyagabwe ku ngoro ndangamurage i Tunis muri Tunisia.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iby’ingendo n’ubukerarugendo ryagaragaje ko mu mwaka wa 2014 abakerarugendo miliyoni 6.1 basuye Tunisia, uruhare rw’ubukerarugendo mu bukungu bw’icyo gihugu bukaba ari 15.2%.
Rutikanga Paul



















TANGA IGITEKEREZO