Ibiro bya Perezida wa Misiri byatangaje ko Elyes el-Fakhfakh yeguye kuri uyu wa Gatatu.
Yeguye nyuma y’igitutu yashyizweho n’abagize Inteko Ishinga amategeko nyuma yo gusanga hari sosiyete afitemo imigabane zagiye zitsindira amasoko ya Leta afite agaciro ka miliyoni 15 z’amadolari.
Abadepite bari bavuze ko naramuka ateguye barakoresha ububasha bahabwa n’amategeko Guverinoma ye bakayiterera icyizere.
Elyes el-Fakhfakh yahakanye ibyo ashinjwa ndetse yari yavuze ko iperereza nirigaragaza ko hari amakosa yakoze, azegura.
Itangazo ryavuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe ryavuze ko Elyes el-Fakhfakh yeguye ku bw’inyungu z’igihugu.
Elyes el-Fakhfakh niwe Minisitiri w’Intebe umaze igihe gito mu mirimo muri Tunisia, dore ko yari amezi agera kuri atandatu. Umusimbura we agomba kumenyekana mu cyumweru kimwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!