Uyu mugabo wamamaye cyane nyuma yo kugaragara muri filime za Fast & Furious, yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe, aho yakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Talent Africa Group, Aly Allibhai, ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubukerarugendo cya Uganda, Juliana Kagwa.
Tyrese Gibson yagiye muri Uganda mbere y’igitaramo azitabira muri Coffee Marathon izabera mu Karere ka Ntungamo mu Kwakira uyu mwaka. Iki gikorwa kizahuza siporo, umuziki, ubuhinzi bwa kawa ndetse n’ibikorwa by’umuco.
Coffee Marathon itegurwa na Inspire Coffee Group yashinzwe n’umushoramari Nelson Tugume.
Nyuma yo kugera muri Uganda, ku wa 27 Kanama 2026, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (CDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yishimiye guhura na Tyrese Gibson, amubwira ko Uganda ari mu rugo.
Ati “Uyu munsi, nishimiye guhura n’icyamamare cyo muri Amerika, Tyrese Gibson. Namubwiye ko akwiriye gufata Uganda nko mu rugo ndetse akazana abandi birabura bo muri Amerika kugira ngo bahasure.”
Gen. Muhoozi kandi yagaragaje ko kuba Tyrese Gibson yageze muri Uganda ari ikimenyetso cy’iterambere, aho yanditse ku rubuga rwa X ati “Tyrese ari muri Uganda? Ntekereza ko ubu twateye imbere.”
Uretse gukina muri Fast & Furious, Tyrese Gibson yanakoze umuziki wamuhesheje izina mu ruhando mpuzamahanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!