Tyrese yabigarutseho nyuma y’uruzinduko yagiriye muri Uganda, aho yagiranye ibiganiro na Gen Muhoozi Kainerugaba, uyobora Ingabo za Uganda (CDF), ku bijyanye n’ubukerarugendo n’ishoramari.
Uyu muhanzi yavuze ko yakiriwe neza ubwo yari ageze muri Uganda, aho yahuye na Gen Muhoozi ndetse n’umuryango we, anavuga ko yamenye byinshi ku bikorwa bye n’ubuyobozi bwe.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Tyrese yavuze ko yatumiye Gen Muhoozi gusura Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amwizeza ko azagerageza kumuhuza na Beyoncé.
Ati “Nyakubahwa Kainerugaba, ubutumire bwo kuza i Los Angeles mbukugejejeho mbikuye ku mutima. Nimwemera kuza, ndabizeza ko nzakora ibishoboka byose ngo ngerageze kubahuza na mushiki wanjye, igihangange Beyoncé.”
Yakomeje avuga ko “Umutima w’umusirikare wifuza guhura na Beyoncé; reka tugerageze tubigereho.”
Ubutumire bwa Tyrese bwakuruye impaka n’ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kubera ko Gen Muhoozi yari asanzwe azwiho kugaragaza ko akunda cyane Beyoncé. Mu bihe byashize, amagambo ye amwerekeyeho ndetse no kuvuga ko ashobora kumutwara umugabo we Jay-Z byigeze kuvugisha benshi muri Afurika y’Iburasirazuba.
Uretse ibiganiro byerekeye Beyoncé, uruzinduko rwa Tyrese muri Uganda rwari rugamije no kureba amahirwe y’ishoramari mu by’ubukerarugendo, amahoteli, restaurant, imyidagaduro, ubucuruzi no guhanga imirimo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!