Ibi byatangajwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, kuri uyu wa Mbere ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze.
Tshisekedi yavuze ko iri ryinyo u Bubiligi ruzarishyikiriza RDC ubwo izaba yizihiza ku nshuro ya 61 umunsi w’ubwigenge tariki 30 Kanama 2022.
Ati “Mu gihe tuzaba twizihiza umunsi w’ubwigenge ku nshuro ya 61, igihugu kizerekana ishimwe ryacyo kuri Ministiri w’Intebe, Patrice Lumumba.”
Lumumba yabaye impirimbanyi ya Afurika, yagize uruhare rukomeye mu kuvana Congo mu maboko y’Abakoloni b’Ababiligi, byayigejeje ku bwigenge bwayo, ahita anayibera Ministiri w’Intebe.
Lumumba yishwe mu 1961 n’ingabo zari zishyigikiwe n’u Bubiligi. Bivugwa ko nyuma y’urupfu rwe, u Bubiligi bwatwaye amenyo ye abiri nk’ikimenyetso cy’intsinzi bukayabika.
Mu 2016 rimwe muri ayo menyo yabonywe n’inzego z’ubuyobozi ubwo Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bwakoraga iperereza ku rupfu rwe.
Umukobwa we Juliana Lumumba w’imyaka 64 muri Kamena uyu mwaka yari yandikiye Umwami Philippe w’u Bubiligi asaba ko bimwe mu bice by’umubiri wa se byasubizwa ku butaka bw’abakurambere.
Nyuma muri Nzeri, Urukiko rwo mu Bubiligi ayo menyo asubizwa umuryango we.
Ku rundi ruhande, Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bwakunze kugaragaza ko gutanga iryo ryinyo ari nk’umuhango kuko nta kimenyetso cyemeza ko ari irya Lumumba cyane ko nta suzuma ry’inkomoko muzi (ADN) ryakorewe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!