Aya masezerano yashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa EAC, Peter Mathuki na Ambasaderi w’u Budage muri Tanzania, Regine Hess ku wa 8 Ugushyingo 2021.
Dr Mathuki yavuze ko iyi nkunga izafasha mu micungire no mu kubungabunga amazi y’ikiyaga cya Victoria ndetse no muri EAC muri rusange.
Ati “Iyi nkunga izagira uruhare runini mu iterambere ry’ibidukikije kuko uyu mutungo ukoreshwa mu nyungu z’abaturage.”
Amabasaderi w’u Budage muri Tanzania Regine Hess, yavuze ko hamwe no gushyiraho laboratwari z’icyitegererezo bizaha EAC ubushobozi kuba yiteguye guhangana n’ibyorezo n’ibindi bibazo by’umuzima bishobora kuyigwirira mu gihe kizaza.
Ati “Ibi bizatuma abaturage babasha kubona serivisi zo kwisuzumisha mu buryo bwagutse. Ibyorezo bishobora kwaduka bizamenyekana hakiri kare bishobore kurwanywa ku gihe.”
Amazi y’ikiyaga cya Victoria asaranganywa mu bihugu bigize EAC. Ambasaderi Regine yavuze ko kuzamura ubuziranenge bw’amazi bizajyana no guhindura ubuzima bw’abayakenera binyuze mu guhanga imirimo n’ibindi.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!